TWANDIKIRE!

Edit Template

TWANDIKIRE!

Edit Template

UBUTAKA

Ubutaka ni Iki?

Ubutaka ni igice cyo hejuru cy’isi, gikozwe n’ivange ry’ibintu bitandukanye birimo amabuye yamenetse, ibisigazwa by’ibimera n’inyamaswa, amazi, umwuka n’udukoko. Ni ho ibimera bikura, inyamaswa ziba, kandi ni ho abantu bubaka, bahinga, batura n’aho bakura byinshi mu byo bakeneye.

Mu yandi magambo, ubutaka ni “ikirago cy’ubuzima” kuko ni ho byose bitangirira.

Ubutaka Ni ingirakamaro

Ubutaka nibwo bubumbatiye ubuzima bwacu, Nibwo ntangiriro y'ibidutunga ndetse n'ibitunga inyamaswa zose! Kububungabunda ni "Ukubungabunga Ubuzima"

Akamaro k'ubutaka

Ubutaka bufite akamaro kenshi mu mibereho y’abantu, ibimera n’inyamaswa:
a) Ku bantu:

  • Buhingwaho ibiribwa (ibigori, imyumbati, ibishyimbo n’ibindi).
  • Bubakwaho amazu, amashuri, insengero, Inganda, amavuriro ndetse n’izindi nyubako zose.
  • Bukurwamo amabuye y’agaciro (nk’amakoro, zahabu, gas, peteroli, n’ibindi).
  • Butanga imirimo (nk’ubuhinzi, ubucukuzi, ubukerarugendo n’ubwubatsi).

b) Ku bimera n’inyamaswa:

  • Ni bwo ubwatsi n’ibiti bikuriraho.
  • Ni ho inyamaswa nyinshi ziba cyangwa zibona ibyo zirya.
    • Burengera ubuzima bw’ibinyabuzima bitandukanye (nk’inigwahabiri, udukoko n’imibu).

c) Ku bidukikije

  • Bufata amazi y’imvura bugafasha mu kuyinjiza mu butaka no kongera ububiko bw’amazi abubonekamo.
  • Bukoreshwa mu kurengera isuri, nko mu gihe hari ibiti n’ibyatsi bihamye.

Inkingi y'ubuzima

Ubutaka ni Inkingi y'ubuzima! ni Ipfundo ribumbatiye ubuzima! Ni umurage mwiza twasigiwe n'abatubanjirije natwe tugomba kuzasigira ibiragano bizaza nyuma yacu

Ibigize ubutaka (Ibigize umwimerere w'ubutaka)

Ubutaka bugizwe n’ibice bine by’ingenzi:

a) Ibintu by’imvange y’urutare

Ni amabuye yamenetse acagaguritse (nk’umusenyi, ibumba, 

n’amabuye y’amabengeza).

b) Ibisigazwa biva ku bimera n’inyamaswa byapfuye

Byitwa umusagwe , bigira uruhare mu gutuma ubutaka bugira ifumbire.

c) Amazi

Afasha mu gukwirakwiza intungagihingwa no gutuma ibimera bikura.

d) Umwuka (oxygen na carbon dioxide)

Utuma udukoko n’imizi y’ibimera bibasha guhumeka.

Kurinda ubutaka ni ngombwa: Kugira ngo buzakoreshwe n'abazadukomokaho

 

  • Isuri, ikoreshwa nabi, no kwangiza amashyamba bishobora gutuma ubutaka butakaza ubushobozi.

  • Gutera ibiti, gukoresha ifumbire y’imborera, no guhinga ku buryo butonona ubutaka ni ingenzi.

Ni byiza ko umenya amakuru yose ajyanye n’ubuhinzi, ubworozi, Imirire ndetse n’ubuzima muri rusange. Ni ingenzi kuko nibyo banze bigize imibereho ya muntu ni nabyo umuntu abura ubuzima bugahita burangira

Ukeneye ubufasha

Ibikunda kwibanzwa

Amategeko n'amabwiriza

Privacy Policy

Career

Manura Application Yacu

© 2025 Umusaruro Ltd